Imyaka umunani y'impinduka zidasanzwe kuri Jibu; umusaruro wayo mu Rwanda

2023-12-30 9

Nyuma y’imyaka umunani Ikigo gitunganya amazi yo kunywa cya Jibu kigeze ku Isoko ry’u Rwanda kuri ubu kirishimira byinshi kimaze kugeraho n’ibyo kimaze kugeza ku banyarwanda.

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Mu myaka umunani Jibu imaze ikorera mu Rwanda yishimira kuba yaragejeje ku banyarwanda amazi meza akandi ahendutse.

Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Kabatende Darlington, yabwiye IGIHE ko mu gihe bamaze mu Rwanda icyo bishimira ari ukubona abanyarwanda bagenda bagira umuco wo kunywa amazi meza, yo mu nganda kurusha uko mbere wasanganga banywa ayo batetse gusa cyangwa se atanatetse.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#JIBURwanda #DarlingtonKabatende #WaterInRwanda #JIBURwandanews #FranchiseinRwanda