Polisi y’Igihugu yerekanye abagabo umunani bakekwaho kwiba sitasiyo za lisansi zigera kuri 14 mu bice bitandukanye by’igihugu, bagatwara amafaranga n’ibindi bikoresho bitandukanye by’abakozi.
Aba bakekwaho ubu bujura uko ari umunani bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, barindwi muri bo bakaba abo mu Karere ka Rubavu naho undi umwe ni uwo mu Karere ka Rutsiro.
Polisi ivuga ko ako gatsiko kateye sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu, kandi bakaba baritwazaga ibikoresho birimo amabuye, inkoni n’imihoro.
Sitasiyo aba bagabo bakwekwaho kwiba harimo iya Rubavu, Musanze, Kamonyi, Nyamata, Muhanga, ndetse bafashwe ubwo bageragezaga kwiba sitasiyo ya Muhanga.
Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/
#IGIHE #Rwanda