RIB yahagurukiye abashora abandi mu bucuruzi bw'amafaranga ‘Pyramid’; Menya amayeri bakoresha

2023-12-30 2

Amayeri y’abakora ubwambuzi bushukana! RIB yahagurukiye abashora abandi mu bucuruzi bw’uruhererekane bw'amafaranga butemewe

Ibikorwa by’abashishikariza abandi kwinjira muri uru ruhererekane bw’amafaranga bw’uburiganya buzwi nka ‘pyramid scheme’ byariyongereye.

Ni abantu akenshi usanga ari inshuti zabo zibahamiriza ko ubwo bucuruzi burimo amaronko.

Urwo ruhererekane rw’amafaranga akenshi bwifashisha internet mu gukusanya amafaranga bikorwa umuntu uyatanze yizezwa inyungu yayo izajya iboneka mu gihe iki n’iki nka buri cyumweru, ku buryo aba yumva ari ishoramari rikomeye kandi ryunguka nyamara benshi mu babyitabira ntibibahire.

Ibigo bikora ubucuruzi bw’amafaranga bisaba abantu kugura imigabane runaka, bakazajya bahabwa inyungu ishobora kuzamuka bitewe n’umubare w’abantu bazanye nabo bakagura imigabane.

Mu kureshya abantu byifashisha amagambo akora ku marangamutima, agusha ku bukire bwihuse. Bamwe bagira bati ‘Hinduka millionaire mu kanya gato, hinduka umukire, ubukire butagira iherezo, si ngombwa kuvunika ngo uhinduke umukire’.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #RIB