Ikiganiro cyihariye na Rukerantare wabaga mu butasi bwa Habyarimana:Batunguwe n'igitero cy'Inkotanyi

2023-12-30 4

Ku itariki ya mbere Ukwakira mu 1990, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda nyuma y’imyaka myinshi Abatutsi bari barahejwe hanze y’igihugu bashaka gutaha ariko bakangirwa na Repubulika ya mbeye n’iya kabiri.

Ni igitero cyabimburiye urugamba rw’imyaka ine yose, rwasojwe ku wa 4 Nyakanga 1994 rutsinzwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bihe urugamba rwahwihwiswaga, abakoraga mu nzego z’ubutasi bwa leta ya Juvenal Habyarimana ntibatekerezaga ko ingabo za FPR-Inkotanyi zaba zifite ubushobozi bwo gutera u Rwanda, ‘n’ubwo bumvaga amakuru y’uko izo ngabo zirimo gutegura ibitero ku Rwanda’.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Albert Rukerantare wahoze mu nzego z’ubutasi z’u Rwanda mu gihe cya leta ya Habyarimana, yasobanuye uburyo igitero cy’Inkotanyi cyabatunguye ndetse kigahindisha umushyitsi ingabo za leta, dore ko cyanasanze zititeguye guhangana n’Inkotanyi.

Rukerantare avuga ko bari bazi ko Inkotanyi zishobora kuzagaba igitero, kuko bakurikiranaga amakuru yazo, gusa avuga ko batari bazi neza igihe kizabera.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #IyaMbereUkwakira