Umva inama za Dr Niyonsaba wo muri Baho International Hospital ku kwirinda “Indwara y’igifu”

2023-12-30 9

Ni kenshi wumva abantu bavuga ko barwaye igifu kandi gihora kibababaza, ariko bakaba batazi impamvu n’inkomoko y’ubwo burwayi. Igifu nk’imwe mu nyama z’imbere mu mubiri kandi zifite akamaro ntagereranywa ko kwakira no gutunganya ibyo turya cyangwa tunywa, kikabihinduramo ibitunga umubiri, ibidafite akamaro kikabisohora […] abahanga mu mikorere y’umubiri bagira inama buri wese yo kwita ku gifu neza kuko kwangirika cyangwa kurwara kwacyo bigira ingaruka mbi ku mikorere y’umubiri wose muri rusange.

Mu gushaka gusobanukirwa neza imitere, imikorere, uburwayi, uburyo bwo kwirinda ndetse n’ibindi bintu bitandukanye abantu bavuga ku gifu, twegereye inzobere akaba n’umuganga wo muri Baho International Hospital, Dr Niyonsaba Aimé, abidusobanurira mu buryo burambuye.

Dr Niyonsaba avuga ko akamaro ka mbere k’igifu ari ugusya ibiryo umuntu aba yariye, kikabivanga n’indurwe ziboneka mu gifu, ku buryo bihinduka nk’igikoma […] hanyuma umubiri ukikuriramo ibiwutunga, ibisigaye bifatwa nk’imyanda, bigasohorwa.

Dr Niyonsaba avuga ko ubusanzwe igifu kigizwe n’ibice bitatu birimo irembo ry’igifu, imbere mu gifu ndetse n’ahafatwa nk’umuryango usohoka mu gifu.


Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #Baho_International_Hospital