Iradukunda yashyize hanze igitabo gikubiyemo ubumenyi bwo kwibeshasho butaboneka mu mashuri

2023-12-30 0

Umunyarwanda Iradukunda Richard yashyize hanze igitabo “What they don’t teach you in Schools’ gikubiyemo inama n’uburyo bwo kwiteza imbere mu buzima bitigishwa mu mashuri.

Iradukunda yavuze ko yanditse icyo gitabo agamije gufasha urubyiruko bagenzi be gutangira kureba kure bakiri bato, bakamenya icyo bakeneye mu buzima, ibyo bakora byose bakabikora muri uwo murongo.

Inganzo yo kwandka iki gitabo yazamutse ubwo yari mu Bushinwa aho yigaga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Muri icyo gihugu nk’umunyeshuri wari wagiye kwiga, ntabwo yari yemerewe kujya gushaka akazi kuko atari cyo cyari cyamujyanye nyamara yari akeneye kubaho no gukemura utubazo yahuraga natwo mu buzima.

Byatumye afunguka amaso, atangira gutekereza ikindi yakora akajya abona amafaranga amubeshaho. Nibwo yatangiye gutekereza kubyo kujya afasha abanyarwanda bashaka kujya kurangura muri icyo gihugu, akaboherereza ibyo bakeneye batavuye aho bari.

Iradukunda yabwiye IGIHE ko byabanje kumugora kuko atari ibintu yari amenyereye gusa biza kugenda bihinduka gahoro gahoro arabimenyera. Ashingiye kuri ubwo buzima n’ibindi yagiye abona cyangwa abwirwa n’inshuti ze, byabaye isoko yo kwandika igitabo ngo gifashe urubyiruko.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #Amashuri