Umwihariko w'Uturere 6 dufite aho duhuriye n'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu

2023-12-30 1

Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu nyir’izina atangirira ku mupaka wa Kagitumba, mu Karere ka Nyagatare aho Ingabo za RPA zateye ku kuri uwo mupaka, tariki ya 01 Ukwakira 1990. Ku ikubitiro ingabo za RPA ntizorohewe kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi b’urugamba bose bivuganywe n’umwanzi.

Uwari umugaba Mukuru, Gen Maj Fred Rwigema, yarashwe ku munsi wa Kabiri w’urugamba; Maj Chris Bunyenyezi na Maj Peter Bayingana baraswa n’ingabo za EX-FAR, ku buryo Paul Kagame nawe wari ukiri ku ipeti rya Majoro, wari waragiye mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akagaruka atayarangije […] yasanze ibintu bitameze neza mu ngabo zari zaracyereye itabaro.

Akarere ka mbere katangiriyemo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ni Nyagatare, gakurikirwa na Gicumbi, Burera, Gakenke, Musanze na Gasabo, hakiyongera agace gato kabarizwa muri Rulindo.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #Kwibohora26

Free Traffic Exchange