Polisi y’u Rwanda yerekanye abagore babiri n’umugabo umwe bakekwaho gucuruza magendu y’amavuta yo kwisiga, harimo n’atemewe ahindura uruhu azwi nka ‘mukorogo’. Umwe muri bo anashinjwa kugerageza gutanga ruswa ya miliyoni 1 Frw kugira ngo acikishwe.
Nyuma yo gufatwa kuri uyu wa Kane, ukurikiranweho no kugerageza gutanga ruswa yemeye ko ibyo yakoraga bitemewe, anabisabira imbabazi.
Ati “Amavuta nacuruzaga harimo ayemewe n’atemewe, mu byukuri bajya kumfata hari mugenzi wanjye wari uyanzaniye, ku bwanjye ndasaba imbabazi kandi n’abandi ndabashishikariza kubireka".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, anakangurira abantu kureka gucuruza amavuta atemewe kuko baba bakora ibyaha bikomeye.