Urugendo rw’imyaka umunani isomero rusange rya Kigali rimaze rishinzwe

2020-10-07 56

Nyuma y’imyaka umunani isomero rusange rya Kigali rifunguye imiryango, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko rimaze kugera kuri byinshi ahanini bishingiye ku ntego n’umukoro ryahawe mu 2012 ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo, Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali-Virunga wahisemo kureba uko watangiza isomero ugamije gutanga umusanzu mu kubaka uburezi n’umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu cyari kivuye ahantu habi.

Mu 2000, uyu muryango watangiye gukusanya inkunga yo kubaka iri somero, gusa riza kuzura neza mu 2012 bigizwemo uruhare rukomeye na Leta y’u Rwanda, imiryango itandukanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ubwo ryatahwaga ryahawe inshingano zo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika byose hagambiriwe kujijura abanyarwanda.