Rusesabagina Paul ugarukwaho kuri iyi nshuro yatawe muri yombi, ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Rusesabagina yari umuntu usanzwe, uko iminsi yagendaga ishira aza kubonwa nk’umugabo wazamukanye inyota y’ubutegetsi, agera aho ashaka kurisha ubuhamya bufifitse, anavugwa mu ishingwa ry’umutwe ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uburyo abantu bamuzi bwahinduwe cyane na filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines, abayobejwe nayo batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.