Polisi yatangiye gukoresha moto zifite indangururamajwi mu gushishikariza abantu kwirinda COVID-19

2020-08-13 201

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga buzifashisha ibinyabiziga bifite indangururamajwi, bigasanga abaturage aho batuye mu rwego rwo kurushaho kubashishikariza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubukangurambaga buje bwunganira ubwari busanzwe, bukazakorwa n’imodoka ndetse na moto bifite ibirango bya Polisi y’u Rwanda, bizaba binafite indangururamajwi zigenda zitanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus.

Umwihariko w’ubu bukangurambaga ni uko buzageza ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus kure mu byaro, ndetse n’ahandi abantu batuye hitaruye imihanda.

Abapolisi batwaye ibyo binyabiziga bazaboneraho umwanya wo kureba uko ingamba zo kwirinda Coronavirus zishyirwa mu bikorwa mu mihanda n’insisiro zitaruye imijyi, aho basanze zitubahirizwa bakebure abaturage.