Auddy Kelly yahishuye uko yigeze gusaba urukundo Jody Phibi

2020-05-22 1

Auddy Kelly yahishuye uko yigeze gusaba urukundo Jody Phibi akarumwima nubwo byakunze guhwihwiswa ko baba bakundana.

Ati “Twabaye inshuti, byigeze kubaho ndamubaza nti ese ubundi twakwikundaniye bikaba byo, arambwira ati oya. Wowe ndagukunda ariko by’akazi. Gushaka ko dukundana byabayeho ambwira ko agiye kubitekerezaho ariko ntiyansubiza, nanjye sinongera kubimubaza. Ntekereza iyo dukomeza byari kuzavamo.”