ESE AMAHEREZO YA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA YABA ARI AYAHE ?

2016-03-10 5

ESE AMAHEREZO YA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA NI AYAHE ?

MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA, NI UMUNYARWANDAKAZI UFITE IMYAKA 47 Y’AMAVUKO, ARUBATSE NDETSE AFITE N’ABANA BATATU.
UBWO JENOSIDE YABAGA MU RWANDA UYU MUBYEYI YABAGA HANZE Y’U RWANDA.

NYUMA Y’AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA NIKO ABANYARWANDA BENSHI BAKOMEJE GUHUNGA U RWANDA BEREKEZA MU BIHUGU BITANDUKANYE BYO KWISI YOSE.

RERO ABO BANYARWANDA BATANGIYE KWISHYIRA HAMWE BASHINGA AMASHYAKA ATANDUKANYE ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA BAGERAGEZA GUSABA IBIGANIRO NA LETA Y’URWANDA NI MURI URWO RWEGO RERO MU MWAKA W’2006 MADAME VICTOIRE INGABIRE WE NA BAGENZI BE BISHYIZE HAMWE BASHINGA ISHYAKA RITAVUGA RUMWE NA LETA Y’URWANDA BARYITA FDU-INKINGI.

KW’ITALIKI YA 16 MUTARAMA UMWAKA W’2010 NIBWO MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA WE NA BAGENZI BE BAFASHE ICYEMEZO CYO CYO KUJYA GUKORERA POLITIKE MU RWANDA.

AKIGERA MU RWANDA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA YAHITIYE KU RWIBUTSO RW’ABAKOREWE JENOSIDE. IJAMBO YAVUGIYE KURURWO RWIBUTSO BENSHI BAFATA KO ARIRYO RYABAYE INTANDARO YO GUKURIKIRANWA N’UBUTEGETSI BW’URWANDA NGO KO APFOBYA JENOSIDE. MURI IRYO JAMBO YAVUGAGA KO UBUTABERA BUGOMBA KUBA KUMPANDE ZOSE , UWISHE UMUTUTSI AKABIHANIRWA NDETSE N’UWISHE UMUHUTU NAWE AKABIHANIRWA.

MU KWEZI KWA KANE UMWAKA W’ 2014 UMUHANZI KIZITO MIHIGO NAWE YATAWE MULI YOMBI NAWE AZIRA AMAGAMBO NK’AYA YA MADAME VICTOIRE INGABIRE ; ABINYUJIJE MU NDILIMBO UYU MUHANZI YAGIZE ATI NDASABIRA ABANDI BISHWE ALIKO NTIBYITWE JENOSIDE.
MU MWAKA W’2012 MADAME VICTOIRE INGABIRE YAJE GUKATIRWA N’INKIKO Z’URWANDA IGIFUNGO CY’IMYAKA 8 ; ALIKO MADAME VICTOIRE INGABIRE YAJE KUJULILIRA IKI GIHANO MU RUKIKO RW’IKIRENGA ALIKO UTU RUKIKO RWANZURA RUVUGAKO AHUBWO AGOMGA GUFUNGWA IMYAKA 15.

IMIRYANGO ITANDUKANYE IHARANIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU NDETSE N’ANDI MASHYIRAHAMWE AFATANIJE N’AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U Rwanda BAKOMEJE GUTAKAMBA BASABA LETA Y’URWANDA KO YAREKURA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA ALIKO BIBA IBYUBUSA.

MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA WE N’ABAMWUNGANIRA BAHISEMO KUJYA KUREGA LETA Y ‘URWANDA MU RUKIKO rw’Africa ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu rukorera Arusha muri Tanzaniya.
ALIKO ICYATANGAJE N’UKO LETA Y’U RWANDA ITIGEZE IZA KWITABA KANDI YALI YARABIMENYESHEJWE AHUBWO IHITAMO GUZEZERA MULI URWO RUKIKO .