RWANDA DAY MU BUHOLANDI : ABASILIKARE BALINDA PEREZIDA KAGAME NGO BABA ARI BO BIBYE AMATELEFONI BAKANARWANA?

2015-10-04 13

Ibi bikorwa bigayitse nibyo byaranze ahanini Rwanda day yabereye mu Buholandi kuri uyu wa gatandatu tariki ya
03 /10/2015.
Ikindi kandi, ni uko aho yagombaga kubera hagizwe ibanga, k’uburyo abantu bibazaga ikibyihishe inyuma. Ese ni ibyo bikorwa by’ubusambo n’ubuhotozi byagaragaye i Amsterdam?

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida paul Kagame bo babanje kujya I La haye nk’uko byari byatangajwre n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, kandi nk’uko bari babimenyesheje abategetsi b’umugi wa La Haye.
Kuko ariko nyuma baje kumenya aho iyo Rwanda Day yashyizwe, bavuye I la Haye bajya Amterdam.

Bagezeyo bahasanze abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Paul KAGAME, bamwe bari mu myigaragambyo yo kumushyigikira, abandi bakomeza kwinjira mu cyumba cya Rwanda Day.

Abari baje kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bakihagera, bahise batangira intero n’inyikirizo bavuga ngo “KAGAME UMWICAYI n’ibindi...

Muri icyo gihe abashyigikiye Kagame bava aho bari bahagaze hepfo gato, baza bagana abo batamushyigikiye, basa rwose n’abashaka kurebana amaso mu yandi, Polisi irahagoboka, isaba ko buri ruhande kuguma hakurya y’umuhanda bari ho; k’uburyo bari batandukanijwe n’umuhanda w’imodoka n’amamodoka y’abapolisi.

Hashize akanya gato, haza abasore basaga n’abaturutse muri cya cyumba cya Rwanda Day, bahagarara ku mpande ebyiri z’abaje kwamagana Perezida Kagame. Tugiye kubona tubona abapolisi barirutse tubanza kuyoberwa uko bigenze, naho ni ba basore bamwe bavuga ko ari abasilikare bashinzwe kulinda Perezida Kagame bahohoteye umwe mu bigaragambyaga, bashaka no kumwambura telefoni.

Ntitwashoboye kumenya niba hari ababikomerekeyemo, gusa icyo twamenye ni uko uwo wigaragambyaga bananiwe kumutwara telefoni, ngo yituye hasi umwe muri abo basore arayitora arayimutera kuko ngo atari agishoboye kuyitwara kubera ko abapolisi n’abandi bigaragambyaga bari bahuruye.

Twabajije umwe mu bateguye iyi myigaragambyo Bwana Micombero Jean Marie wo mu Ihuririo nyarwanda RNC uko yabibonye.

Ntibyatinze abapolisi bahise bategeka agatsiko k’abo basore bari k’uruhande rumwe rw’abigaragambyaga kuhava bakareka abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bagakomeza imyigaragambyo yabo, ko ari uburenganzira bwabo.

Hagati aho ariko twaje kumenya ko uretse uwo bahohoteye wigaragambyaga, hari abanyamakuru babili, uwa Radio Itahuka n’uwa Jambo News nabo bahohoteye bakabiba amatelefoni yabo.

Mme Anneke Verbraeken wo mu burenganzira bw’ikiremwamuntu nawe waba waribwe telefoni. Ikindi kivugwa ni uko ngo n’abanyamakuru ba Radio television y’ababiligi VRT baba barahohotewe, ndetse ngo bashaka kubambura camera yabo, polisi irahagoboka.

Ese niba koko abavugwa ibyo bikorwa bigayitse ari abasilikare balinda Perezida Kagame, igihugu cyaba cyarabuze amafaranga yo kubagurira telefoni k’uburyo bagomba kuziba?

Ikonderainfos, 03/10/2015