Mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi muri Brazil mu mwaka utaha, amahirwe yarwo amaze gukendera , kuko ubu rufita amanota 2 gusa mu itsinda rubarizwamo riyobowe na Algeria ifite 9, kandi niyo rwatsinda imikino ibiri isigaye ntirwageza ku manota ikipe ya mbere igisigaje n’imikino.